Marie Antoinette
Member
- Mar 18, 2026
- 84
- 8
Raporo y’ubushakashatsi ku bwandu bwa Virusi itera SIDA muri Uganda yagaragaje ko igice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu, cyegeranye n’u Rwanda, ari cyo gifite igipimo kiri hejuru cy’abafite ubwo bwandu, kingana na 8%.
Ubwo bushakashatsi bwiswe ‘Uganda Population-based HIV Impact Assessment’ (UPHIA) bwo mu 2025, bwagaragaje ko Karamoja ari yo ifite igipimo gito kurusha ibindi bice by’igihugu, cya 1,3%.
Nk’uko ChimpReports yabitangaje, iyi raporo yamuritswe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Chris Baryomunsi i Kampala ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026.
Ubushakashatsi bwakozwe kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2025, bukusanya amakuru ku gukumira ubwandu bwa Virusi itera Sida, kwita ku babufite no kubavura.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko igipimo cy’abafite ubwandu gitandukanye cyane bitewe n’agace batuyemo.
Mu gice cya West Nile, abafite ubwandu bangana na 1,4%, muri Busoga ni 4%, muri Teso ni 4,8%, naho mu Murwa Mukuru Kampala ni 5,4%.
Mu gice kigizwe na Bunyoro na Tooro, icyo gipimo kiri kuri 6,1%, mu cya Acholi na Lango kikaba 6,8%. Mu gice cya Central II, kirimo Greater Mubende, Luwero na Mukono, kiri kuri 7,2%, naho muri Central I, irimo Wakiso, Mpigi na Greater Masaka, kikaba 7,3%.
Mu bice bigize Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda harimo Kigezi na Ankole ubu bwandu buri kuri 8%.
Kigezi igizwe n’uturere twa Kabale, Kisoro, Kanungu, Rubanda, Rukiga na Rukungiri, na ho Ankole ikabamo Mbarara, Ntungamo, Isingiro, Bushenyi n’utundi.
Bimwe muri ibyo bice bihana imbibi n’u Rwanda, birimo Kisoro, Rukiga na Ntungamo. Imipaka ihuza ibihugu byombi muri aka gace irimo uwa Gatuna/Katuna muri Kabale, uwa Cyanika muri Kisoro n’uwa Kagitumba/Mirama Hills muri Ntungamo. Bityo, aka gace karimo uturere dukora ku Rwanda n’utundi turi imbere muri Uganda. Igipimo cya 8% kivugwa muri raporo kikaba kireba Amajyepfo ashyira Uburengerazuba muri rusange, aho kuba igipimo cya buri karere kegereye u Rwanda.
Ku rwego rw’igihugu, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu baturage bafite imyaka 15 kuzamura, abafite Virusi itera SIDA bangana na 5,9%. Mu bagore, icyo gipimo kiri kuri 7,3%, na ho mu bagabo kikaba 4,1%.
Baryomunsi yagize ati “Ibi bihwanye n’abaturage ba Uganda bagera kuri 1.496.000 bafite imyaka 15 kuzamura, babana na Virusi itera Sida.”
Yavuze ko Uganda yateye intambwe igaragara mu kugabanya igipimo cy’abafite ubwandu, ugereranyije n’uko byari bimeze mu mpera z’imyaka ya 1980 no mu ntangiriro z’iya 1990.
Ati “Ubwo Guverinoma yatangiraga gukora ubushakashatsi ku gipimo cy’ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu mpera z’imyaka ya 1980 no mu ntangiriro z’iya 1990, Uganda yari mu bihugu bifite ibipimo biri hejuru cyane ku isi. Ndibuka ko mu baturage muri rusange twageze kuri 18,5%, naho mu bagore batwite bapimirwaga ahantu hatandukanye hakurikiranirwaga ubwandu mu gihugu, icyo gipimo cyageze kuri 30,5% mu ntangiriro z’imyaka ya 1990.”
Yakomeje avuga ko ingamba zitandukanye zafashwe mu myaka ya 1990 no mu ya 2000 zatumye ibyo bipimo bikomeza kugabanuka, Uganda iba kimwe mu bihugu byashoboye kubigabanya ku buryo bugaragara.
N'ubwo hari intambwe yatewe, Guverinoma yemera ko igipimo cya 5,9% kikiri hejuru. Baryomunsi yavuze ko ibyo bikwiye guhangayikisha Abanya-Uganda bose, bikabasunikira kongera imbaraga mu kurwanya ubwandu bushya.
Ati “Ibi biratwereka ko dukeneye gukora cyane kugira ngo tugabanye ibi bipimo by’ubwandu.”
Mu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49, igipimo cy’abafite Virusi itera Sida kiri kuri 5,5%. Mu bagore bo muri iki cyiciro kiri kuri 7,1%, na ho mu bagabo kikaba 3,5%.
Ibi bipimo biri hasi ugereranyije n’ibyagaragajwe na raporo yo mu 2016–2017, ubwo abafite ubwandu muri icyo cyiciro bangana na 6%, barimo 7,5% mu bagore na 4,3% mu bagabo. Icyakora, igipimo rusange cya 5,5% nticyahindutse ugereranyije n’icyo mu 2020.
Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko mu bagabo no mu bagore, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 ari bo bafite igipimo gito cy’ubwandu.
Mu bagabo, igipimo kiri hejuru cyagaragaye mu bafite imyaka 45–49, aho kiri kuri 11,7%. Mu bagore, kiri hejuru mu bafite imyaka 40–44, aho kigera kuri 15,7%.
Mu rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 15 na 24, abafite ubwandu bangana na 1,5%. Muri iki cyiciro, igipimo cy’abakobwa n’abagore bakiri bato bafite ubwandu kiri kuri 2%, kikaba gikubye kabiri icy’abahungu n’abagabo bakiri bato, kiri kuri 1%.
Mu bahungu bafite imyaka 15–19, abafite ubwandu bangana na 0,6%, mu gihe mu bagabo bakiri bato bafite imyaka 20–24 ari 1,5%. Mu bakobwa bafite imyaka 15–19, icyo gipimo kiri kuri 1,3%, naho mu bagore bakiri bato bafite imyaka 20–24 kikaba 2,8%.
Iyi mibare igaragaza ko igipimo cy’abafite ubwandu kiri hejuru mu gitsina gore kurusha mu gitsina gabo, haba mu rubyiruko no mu bakuze.