MBOKA NA BISO
JF-Expert Member
- Jan 31, 2025
- 654
- 788
Ubukwe ni umwe mu mihango ikomeye ku muntu, byagera ku Banyarwanda bikaba akarusho, icyakora ubushakashatsi bugaragaza uburyo iki gikorwa gisigaye kidahabwa agaciro na benshi cyane cyane abasore, ahubwo bakijandika mu mibonano mpuzabitsina bashishikaye.
Ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, DHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025, bugaragaza ko imibonano mpuzabitsina yitabirwa cyane mu gihe ibyo gukora ubukwe bikendera.
Kimwe mu byagaragaye cyane muri ubu bushakashatsi ni uko abagabo batagikozwa ibyo gushaka kuko 47,1% by’abagabo bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 batigeze bashaka, ugereranyije na 38,5% by’abagore bari muri icyo cyiciro cy’imyaka.
Ibi bivuze ko hafi umugabo umwe muri babiri muri iki cyiciro cy’imyaka atarashaka, bikagaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’abagabo n’abagore ku bijyanye n’igihe cyo gushinga umuryango.
Ikibazo cyo kudashaka kirushaho kugaragara mu rubyiruko rufite imyaka 25–29. Muri iki gihe cy’ubuzima aho abantu benshi basanzwe batangira gushinga imiryango, abasore 17,7% gusa ni bo bashatse, ugereranyije n’abakobwa 29,1%.
Ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko Abanyarwanda bakora ubukwe batinze kurusha ab’ibihe byabanje.
Impuzandengo y’imyaka abagore bafite imyaka 25–49 bashyingirwamo ni 23,3, mu gihe ku bagabo bafite imyaka 30–49 ari 26,8.
Imibonano mpuzabitsina yahawe intebe
Kimwe mu byagaragajwe cyane muri ubu bushakashatsi ni uko gutangira ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina akenshi bibanza mbere cyane yo gushyingirwa.
Mu bagore bafite imyaka 25–49, impuzandengo y’imyaka batangiriraho gukora imibonano mpuzabitsina ni 20,6, mu gihe impuzandengo y’imyaka bashyingirwaho bwa mbere ari 23,3.
Ku bagabo ho, ikinyuranyo kirushaho kuba kinini. Impuzandengo y’imyaka batangiriraho gukora imibonano mpuzabitsina ni 22,4, mu gihe imyaka bashyingirwaho bwa mbere ari 26,8.