Bill Gates ari mu Rwanda, yasuye ibikorwa by’ubuzima i Rwamagana
Umunyemari Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima, aho ku ikubitiro yasuye uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana.
Bill Gates, usibye gusura urwo ruganda rwatashywe mu 2025 rukora inshinge zoherezwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika, yasuye ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n’umwe mu bajyanama b’ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n’imikorere y’urwego rw’ubuzima kuva ku rwego rw’umudugudu.
Yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu buzima
Mbere yo kugera mu Rwanda, Bill Gates yari yatangaje ko ashaka kwigira ku buryo igihugu cyahuje ishoramari mu baturage, kubaka inzego zikomeye no gushyira mu bikorwa gahunda zigera ku baturage.
Yavuze ko kuva mu 2000, impfu z’abana b’abanyarwanda batarageza ku myaka itanu zagabanutseho 80%, mu gihe impfu z’abagore ziterwa n’ibibazo byo gutwita no kubyara zagabanutseho 85%.
Ati: “ikinshimisha ntabwo ari igikorwa kimwe cyihariye, ahubwo ni uburyo ishoramari ry’igihe kirekire igihugu cyakoze mu baturage, mu nzego zikomeye no mu kugeza serivisi ku baturage ririmo gutanga impinduka zigaragara.”