UWIMBABAZI
Member
- Mar 18, 2026
- 69
- 1
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse abasirikare bashya nyuma yo kurangiza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yamaze amezi atandatu. Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, cyitabirwa n’abajenerali ba RDF, ba ofisiye bakuru, abato n’abandi basirikare bo ku zindi nzego.
Abasirikare binjiye muri RDF berekanye ubumenyi n’ubushobozi bungukiye mu mahugurwa, birimo gukoresha intwaro neza barasa bagahamya intego no gukora imyitozo itandukanye ya gisirikare.
Bagaragaje ko biteguye gukora inshingano zabo zo kurinda no gukorera igihugu ku kiguzi cyose byasaba.
Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare ku kwihangana, ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa.