Abasirikare ba Repubulika ya Centrafrique barangije imyitozo bari bamaze igihe bahabwa n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kuvugurura no kongerera ubushobozi urwego rw’umutekano.
Umuhango wo kurangiza iyi myitozo wabereye i Bangui kuri uyu wa 10 Kanama 2026, uyoborwa na Perezida wa Centrafrique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Faustin-Archange Touadéra.
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, bitabiriye uyu muhango.
Abasirikare bahawe ubumenyi bubafasha kurinda ubusugire bw’igihugu nko gukoresha intwaro, kurwanisha ingingo z’umubiri no gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Kuva mu 2020, u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi yo kwifatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage.
Hashingiwe ku musaruro mwiza ubu bufatanye bwatanze, u Rwanda rwiyemeje gufasha Centrafrique kubaka igisirikare cyayo kugira ngo kigire ubushobozi bwo kuzuza inshingano kandi kirusheho gukora kinyamwuga.
Mu Ugushyingo 2025, Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko RDF yari imaze gutoza abasirikare bato 2409 ba Centrafrique hamwe n’abandi 300 bo ku rwego rwa su-ofisiye.
Mu basirikare ba Centrafrique batojwe na RDF harimo 545 barangije amahugurwa tariki ya 29 Ugushyingo uwo mwaka.