Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,384
- 5,976
Igihe cyose uhawe CONVOCATION ndakugira inama uzitabe, ariko uzitabe nibura witwaje umwunganizi wawe mu mategeko (ni gacye uyihabwa uri bwongere gutaha, bikunze kurangira wambitswe amapingu ugafungwa by'agateganyo), ariko si ihame ko ugomba gufungwa, hari ubwo uba ukeneweho gusa amakuru.
Kutitaba convocation inshuro ebyiri, ku nshuro ya gatatu bituma ushyirirwaho "MANDAT D'AMENER / urwandiko rutumiza ku gahato"; icyo gihe inzego z'ubutabera by'umwihariko iz'ubugenzacyaha, ni ukuvuga urwa Police na RIB bafatanyije na DASSO na IRONDO post hamwe n'abayobozi bashinzwe umutekano bahita baguhiga #bukware bakagucakira bakakujyana kwitaba ku gahato, ndetse bakabishyira no muri dosiye ko wanze kwitaba ku neza ko ubu byabaye ngombwa ko bakwijyanira ku gahato. (ICYO GIHE UBA WITEJE IBIBAZO BYO KWIGABANYIRIZA AMAHIRWE YO KUZABURANA UDAFUNZWE) uramuka ibyo ukurikiranyweho ari icyaha kandi urukiko ruha agaciro iyo mpamvu itanzwe n'ubushinjacyaha, maze ukazarya uburoko kweli kweli bakakumvisha itegeko kubwo gufungana umutwe RNP/RIB/NPPA.
Ibi bivuzwe haruguru ni mugihe wagize amahirwe ukaba utabarwanyije, wagira ibyago ukagira uwo urwanya mubaje kugufata ibyakuraho ntibaba byiza kuko wanakwisanga urimo ubikwa ko witabye Imana. Rero mujye mukora amahitamo meza, nuhamagazwa witabe ku neza kandi ujyeyo rwose usubize ibyo ubajijwe, ariko witwaje umwunganizi wawe mu mategeko (AVOKA).