Umuherwe Nyabyenda wahigwaga bukware arafunzwe

Umuherwe Nyabyenda wahigwaga bukware arafunzwe

UMUKANDANZUGI

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
78
Reaction score
0
Nyabyenda Emmanuel, umuherwe ukekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, yafunzwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumuhamagaje inshuro nyinshi akanga kwitaba, bugatanga urwandiko rumufata (mandat d’amener).

Uyu muherwe akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoraga nta ruhushya afite.

Umukozi we witwa Baziruwiha Ephrem yabwiye RIB ko bacukuraga hagati ya Toni ebyiri na 2,5 za Wolfram buri kwezi.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko Nyabyenda amaze iminsi ari mu maboko y'ubutabera, nyuma yo gukurwa mu Mujyi wa Kigali, akajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Nyamabuye.

Ayo makuru yemeza ko, nta gihindutse, Nyabyenda agezwa imbere y'Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, kugira ngo yisobanure ku byo ashinjwa n'impamvu yatumye yanga kwitaba ku neza.

Hari amakuru avuga ko bacukuye amabuye y'agaciro arenga toni 48 mu gihe cy'imyaka ibiri, bakamanika ibyapa byanditseho "Rugendabari Mining Company Ltd" mu rwego rwo kugaragaza ko bemerewe ibyo bikorwa.

Ayo mabuye afite agaciro karenga miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, nk'uko abacuruzi b'amabuye y'agaciro babivuga, hashingiwe ku ihindagurika ry'ibiciro hagati ya 2024 na 2026.
1789374009082.png
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom