Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,537
- 5,981
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zambuwe agace ka Kadezi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zisobanura ko zakavuyemo bitewe n’ibitero bya drones umutwe wa FRN wari umaze iminsi uzigabaho.
Nyuma yo kuva muri aka gace, umusirikare wa RDC yagize ati “Hashize iminsi itanu umwanzi arasa ibirindiro byacu, akoresheje drones zigaba ibitero. Uyu munsi, saa yine z’igitondo, twahavuye mu rwego rwo kurokora abasivile.”
Mu cyumweru gishize, ingabo za FARDC zari zatangaje ko zafashe Kadezi mu mirwano yabaye ubwo abarwanyi ba FRN bageragezaga gukomeza ibirindiro byabo muri Komini Minembwe.
Ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro bya FRN ariko zigasubizwa inyuma.
Mu gitondo cyo ku wa 25 Ukwakira, zateye agace ka Kuwihene, ziragafata ariko bigera mu masaha y’umugoroba, FRN yahasubiranye, zirahunga.
Umusirikare w'u Burundi yagize ati "Ejo hashize, abasirikare bongeye gufata Kuwihene mu masaa mbiri y'igitondo. Saa kumi, haje igitero gikomeye cya FRN, FARDC ikubita imbunda ku rutugu irahunga, abasirikare b'u Burundi bakurikiraho."
Col Fidèle Rugabo wo muri FRN yatangaje ko ingabo za FARDC zanagabye igitero muri Rugezi na Gipimo, zihahurira n’igihombo gikomeye ariko ko uyu munsi zongeye gutera muri Gipimo.