MBOKA NA NGAI
JF-Expert Member
- Jan 31, 2025
- 647
- 781
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zahanuye indege nto itagira umupilote y’ubwiyahuze (kamikaze drone) mu misozi miremire yo muri Fizi.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, mu gace ka Ruyengo, muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo niho iriya drone yahanuriwe nk’uko igisirikare cya Congo kibivuga.
Iyi ndege, FARDC ivuga ko yari iy’abarwanyi ba AFC/M23 n’imitwe bifatanyije ya Twirwaneho/Red-Tabara, yarashwe ahagana saa mbiri za mu gitondo (8h00 a.m.).
Sous-Lieutenant Reagan Mbuyi, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola II mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, avuga ko iriya ndege yahanuwe nyuma y’amasaha make FARDC ihagaritse ibitero byinshi by’inyeshyamba ku birindiro byayo biherereye mu misozi miremire ya Fizi.
Kugeza ubu ntacyo AFC/M23 iratangaza ku iraswa ry’iriya drone.
Amashusho yagiye hanze agaragaza ingabo za Congo, FARDC zigenzura iyo drone umwe akavuga ko bayihanuye ariko “yabanje kubazonga”.
Mu gicuku cyo mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu igitero cy’indege ya drone cyagabwe kuri ‘Hotel Mwalu’ iherereye muri Teritwari ya Fizi, bikavugwa ko yakorerwagamo inama n’abasirikare bakuru b’u Burundi, FARDC na Wazalendo.
Ntawigambye icyo gitero, ariko FARDC ikavuga ko ari M23