Impinduka mu burezi mu Rwanda

Impinduka mu burezi mu Rwanda

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,217
Reaction score
5,975
Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yatangaje amavugurura mashya mu burezi azatagira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w'amashuri wa 2026/2027:

Amasomo y'abarimu (TTC) azaba imyaka 5:
Kuva ku ya 7 Nzeri, abanyeshuri bashya muri TTC bazajya bafata imyaka 5 y'amasomo aho kuba 3, hagamijwe kubaha umwanya uhagije wo kwimenyereza kwigisha.
Abasanzwe biga bari no mu kazi ntibazagerwaho n'izi mpinduka.
Urwego rw'amashuri n'urw'abarimu ruzazamurwa buhoro buhoro ruve ku A2 rugere ku A1, nyuma rugere ku A0 mu gihe cy'imyaka 10.

Kuzamura amafaranga y'ishuri:
Kuva mu Kwakira 2027 (mu gice cya kabiri cya gahunda y'amashuri), amafaranga azazamuka mu mashuri ya leta n'afatanya nayo kugira ngo bijyanishwe n'izamuka ry'ibiciro ku isoko:

Ay'incuke n'abanza:
Bazajya bishyura ibihumbi 2,000 ku gihembwe (yavuye ku Rwf 975).

Ayisumbuye (Abiga bataha): Rwf 24,000 ku gihembwe (yavuye ku Rwf 19,500).

Ababa mu bigo (Boarding): Rwf 110,000 ku gihembwe (yavuye ku Rwf 85,000). Leta nayo izazamura inkunga iha amashuri (Capitation grant) ku kigereranyo kirenga 65%.

Guhindura ingengabihe y'ishuri:
Amasomo ya mwalimu n'abanyeshuri mu ishuri azajya arangira saa cyenda n'igice (3:30 PM).
Kuva saa cyenda n'igice kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (5:00 PM), abanyeshuri bazajya bafata umwanya w'imikino, amakoperative n'ibindi bikorwa bidafatiye isano n'amasomo.
Ku wa Gatanu nyuma ya 3:30 PM hazajya haba umwanya w'abarimu wo kwihugura (CPD).

Icyemezo gikakaye ku kinyabupfura:
Hashyizweho icyemezo kitoroshye ku bakoresha inzoga n'ibiyobyabwenge, abagaragaweho ubujura mu bizamini. Umunyeshuri cyangwa umukozi w'ishuri uzakora ibi mu kigo cy'ishuri azajya ahita yirukanwa ako kanya kandi burundu.
 
Back
Top Bottom