Ibiciro by’inyama byazamutseho 34% uyu mwaka

Ibiciro by’inyama byazamutseho 34% uyu mwaka

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,302
Reaction score
5,975
Ibiciro by’inyama mu mijyi y’u Rwanda byazamutseho 33.8% muri Nyakanga 2026 ugereranyije na Nyakanga 2025, mu gihe mu kwezi kumwe gusa, hagati ya Kamena na Nyakanga, byazamutseho 17.8%.

Raporo igaragaza ko inyama ari kimwe mu byiciro by’ibiribwa byagize izamuka rikomeye ry’ibiciro muri Nyakanga 2026. Mu gihe cy’ukwezi kumwe, ibiciro byazo byiyongereyeho 17.8%, mu gihe mu mwaka umwe byazamutseho 33.8%.

Iri zamuka ryabaye mu gihe ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bitarimo ibisindisha muri rusange byazamutseho 13.1% mu mijyi ugereranyije na Nyakanga 2025, naho hagati ya Kamena na Nyakanga 2026 bikazamukaho 1.5%.

Ibiciro by’inyama byazamutse mu gihe n’ibindi biribwa by’ingenzi byahenze. Imboga zazamutseho 19.8% mu mwaka, nubwo hagati ya Kamena na Nyakanga zagabanutseho 0.8%. Umugati n’ibinyampeke byazamutseho 7%, mu gihe amata, fromage n’amagi byazamutseho 5.9%.

Iri zamuka kandi rije mu gihe mu Rwanda hari gukurikiranwa icyorezo cya Rift Valley Fever cyangwa ubuganga bw’amatungo, indwara y’amatungo ishobora no kwanduza abantu. Mu bice byavuzwemo iyo ndwara, hashyizweho ingamba zirimo kugenzura urujya n’uruza rw’amatungo no kugabanya ibikorwa bishobora gukwirakwiza ubwandu.

Abacuruzi b’inyama mu bice bitandukanye bavuga ko izo ngamba zagize ingaruka ku itangwa ry’inyama ku masoko, ibintu byajyanye n’izamuka ry’ibiciro. Hari aho ikilo cy’inyama cyavuye ku mafaranga hafi 7,000 Frw kigera hagati ya 12,000 Frw na 13,000 Frw.



1786373758757.png
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom