*GUTANDUKANA KW'ABASHAKANYE(Divorce)

*GUTANDUKANA KW'ABASHAKANYE(Divorce)

Cyurinyana

Member
Joined
Aug 30, 2026
Posts
36
Reaction score
36
Abashakanye byemewe n'amategeko bashobora gutandukanywa n'urukiko kubera:

A) Babyemeranyijweho bombi bidasabye ko hari impamvu iteganywa n'amategeko bagaragarije urukiko ahubwo kuko bombi barebye bagasanga kubana bitagishoboka maze bagategura umwanzuro bakaregera urukiko. Mu myanzuro yabo yo kuregera urukiko bagaragazamo imitungo bafitanye ndetse n'amadeni bafitiye abandi n'uburyo bemeranijwe bwo kubigabana, bakanagaragaza abana bafitanye n'uzahabwa uburenganzira bwo kubajyana.

B) Ubutane bushingiye ku mpamvu zemewe n'amategeko:
Umwe mu bashakanye ufite impamvu yemewe n'amategeko ategura umwanzuro wo kuregera urukiko akaregera urukiko.

Impamvu z'ubutane zemewe n'amategeko mu Rwanda ni izi zikurikira:

Ubusambanyi: Gucana inyuma k'umwe mu bashakanye.

Ihohoterwa: iry'umubiri, irishingiye ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, cyangwa irishingiye ku gitsina n'umutungo.

Kutagira uruhare mu iterambere ry'urugo: Kwanga gutanga ibitunga umuryango cyangwa kutita ku nshingano z'urugo.

Guta urugo: Kuba umwe mu bashakanye yarataye urugo nta mpamvu ifite ishingiro mu gihe runaka cyagenwe n'amategeko (nk'amezi atandatu cyangwa 12 bitewe n'imiterere y'igihe bamaze batabana).

Guhamwa n'icyaha gisebeje: Iyo umwe yakatiwe burundu icyaha kiremereye cyangwa gisebeje umuryango.

Kubana bikaba bitagishobotse: Iyo hagaragaye indi myitwarire ibangamiye bikabije cyangwa impamvu zitakwihanganirwa n'umwe mu bashakanye zikabuza amahoro mu rugo.

Impamvu zigaragara mu mibereho

Amakimbiranye y'imitungo: Kutabwizanya ukuri ku bijyanye n'umutungo n'imyenda y'urugo.

Kunaniranwa n'ubwumvikane buke: Kubura k'urukundo, kutubahiriza inshingano
 
Back
Top Bottom