UWIMBABAZI
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 114
- 2
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Kangabe Benitha wari inzobere mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’ibiribwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe akurikiranywe n’ubutabera.
Kangabe n’abandi bo muri Rwanda FDA barimo Prof. Emile Bienvenu wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, bafunzwe mu gihe hari hakomeje iperereza ku nganda zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge na Kerry Taste and Nutrition Rwanda, ryashingiweho mu kuzifunga no guca ibyo zakoraga ku isoko ry’u Rwanda.
Mu rubanza rw’ubujurire, Kangabe yagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko afite abana bato barimo ufite imyaka itageze kuri ibiri, asaba ko yafungurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kumwonsa.
Ati “Mwamuha uburenganzira bwo konka.”
Umushinjacyaha yasubije Kangabe n’umunyamategeko we ko ibyo ari amarangamutima adakwiye kuzanwa mu rukiko, ati “Ibyo ni amarangamutima adakwiye kuza.”
Ku wa 28 Nzeri 2026, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko mu gusuzuma ubujurire bwa Kangabe n’abo bareganwa, rwashingiye ku mpamvu zituma bakekwaho ibyaha n’uburemere bw’ibyaha.
Umucamanza yagaragaje ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha cyangwa se icyaha akekwaho kikaba gihanishwa igifungo kirengeje imyaka ibiri, hafatwa umwanzuro w’uko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.