Dushimire Ignatce KABAGAMBE & Good Service Initiative (GSI)

Dushimire Ignatce KABAGAMBE & Good Service Initiative (GSI)

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,487
Reaction score
1,465
UBUTUMWA BW’IKAZE BW’UMUYOBOZI – Golden Service Initiative (GSI)Nshuti banyamuryango,Murakaza neza muri Golden Service Initiative (GSI), urubuga rwiyemeje guteza imbere umuco w’itangwa rya serivisi inoze mu Rwanda.Twatangiye ku wa 12 Ukwakira 2024, kandi twanditswe nka Kompanyi y’inyungu rusange (CBC) muri RDB, dushingiye ku butumwa bwa Perezida Kagame akunze gutanga busaba Abanyarwanda twese gutanga serivisi nziza, no kutihanganira imbi duhabwa.Dufite abanyamuryango barenga 5,500. Duhuriye kandi dukorera mu matsinda atandukanye agizwe n’imbuga esheshatu (6) za WhatsApp, na X

Aha ni ho duhuriza imbaraga n’ubufatanye nk’abatanga n’abakira serivisi. Dusangira inkuru z’ukuri, nziza cyangwa mbi, twubaka, tutagamije guhana ahubwo duharanira gusobanukirwa no gukosora aho byagenze nabi.Twirinda gusebanya, gukabya, gusesereza, ndetse no kuvuga ibyo tudashobora gusubiramo mu ruhame cyangwa gusobanura no guhagararaho mu rukiko bibaye ngombwa.
Turi kumwe mu rugendo rwo kubaka u Rwanda ruzwiho gutanga serivisi nziza kandi zinoze.Imana ibidufashemo .Kabagambe Rwiyemaho Ignatius; Umuyobozi, Golden Service Initiative (GSI)





Urugero rwe rukwiye kuba intwaro ya buri munyarwanda wifuza impinduka nziza ku banyarwanda n'abarugenda.
 
Back
Top Bottom