MBOKA NA NGAI
JF-Expert Member
- Jan 31, 2025
- 647
- 781
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Congo wagabweho ibitero bikomeye bya Drones.
AFC/M23 igenzura uyu mujyi yemeje ko ibi bitero byagabwe n'ihuriro ry'ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ndetse ko kugeza ubu habarurwa abantu 3 byishe barimo n'umukozi w'umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta.
Bivugwa ko uyu mujyi wa Goma umaze iminsi utezwaho umutekano muke no kuraswaho na Kinshasa kuva ku cyumweru. AFC/M23 bagashimangira ko ibi birimo n'uruhare rw'umuryango mpuzamahanga kuko bo basabwa kubahiriza agahenge ariko FARDC ikabirengaho
Amakuru y'ibanze aravuga ko ibi bitero byari bigamije kwica abayobozi ba AFC/M23, bigambiriye abarimo Corneille Nangaa, Perezida wa AFCM23, Joseph Kabila wahoze ategeka Congo uvugwa i Goma na Gen Makenga, umugaba mukuru w'ingabo za ARC.