DRC: Congo Airways yongeye guhagarika ingendo

DRC: Congo Airways yongeye guhagarika ingendo

MBOKA NA NGAI

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
594
Reaction score
781
Sosiyete y’indege ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Airways, iri mu bihe bikomeye nyuma y’uko indege zayo zose zihagaritse ingendo kubera ibibazo by’imikorere, tekiniki n’amikoro.

Iyi sosiyete yashinzwe mu 2015, itangirana indege enye, igamije kuba ikirango cya RDC mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu hifashishijwe inzira y’ikirere.

Muri Nzeri 2023, yari yahagaritse ingendo kubera ibibazo by’amikoro ndetse na moteri zagombaga gusimbuzwa mu ndege zayo kuko byagaragaraga ko zishaje.

Ubu, iyi sosiyete nta ndege n’imwe yayo ishobora gukora kuko zose ziparitse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya N’djili i Kinshasa.

Mu ndege zahagaritse imirimo harimo Embraer E-190 iherutse kugurirwa Congo Airways ku nkunga y’Ikigega cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, CNSS.

Iyi ndege ntiratangira ingendo kubera ko Congo Airways itarabona abapilote bahagije kandi bafite ubushobozi bwo kuyitwara.

Hari kandi ibyangombwa bya tekiniki n’ibikoresho byifashishwa mu kuyisana no kuyitaho bitaraboneka byose.

Ibibazo by’imikorere ntibiri kuri Embraer E-190 gusa kuko n’izindi ndege z’iyi sosiyete zahagaritse ingendo ahanini kubera ibibazo byo kuzisana no kuzitaho.
Abakozi b’iyi sosiyete bagaragaza ko ifite ibibazo by’amikoro, birimo imyenda myinshi ndetse n’ibirarane by’imishahara.

Iperereza ryakozwe ku mikorere yayo ryagaragaje ibibazo mu micungire n’imikoreshereze y’imari, bishobora guteza Leta igihombo.

Mu rwego rwo kongera gusubukura ingendo, muri Mutarama 2026 Congo Airways yatangiye gushaka abapilote n’abatekinisiye bashoboye gukoresha Embraer E-190.

Muri Werurwe 2026, Perezida Félix Tshisekedi yasabye ko hashyirwaho gahunda ifatika kandi igenzuwe neza yo kuzahura Congo Airways, ikajyana no kuvugurura imiyoborere yayo.

Umuyobozi Mukuru wayo yavuze ko afite icyizere ko ingendo zizongera gusubukurwa vuba, nubwo bizaterwa no kubanza gukemura ibibazo bya tekiniki, imikorere n’amikoro bikomeje kuyugariza.
 
Back
Top Bottom