Amavubi yemerewe indege yihariye

Amavubi yemerewe indege yihariye

UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
100
Reaction score
0
Minisitiri wa siporo, Nelly Mukazayire, yijeje ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ko ubwo izaba igiye gukina na Mali mu mukino wa gatatu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027, bazajyana n’indege yihariye (Charter Flight).

Ibi bibaye nyuma y’uko Amavubi yagowe n’urugendo ruva i Praia muri Cap-Vert ruza i Kigali mu Rwanda. Itsinda ryajyanye n’ikipe y’igihugu, ryakoze urugendo rujya kungana n’amasaha 72 mu gihe igenda yakoresheje 18.

Ubwo yakiraga Amavubi ageze i Kigali ndetse bakaganira, Minisitiri, Nelly Mukazayire uyobora Minisiteri ya siporo, yababwiye ko imikino isigaye yo hanze muri uru rugendo, bazarukora bajyanywe n’indege yihariye.
Minisitiri Nelly kandi, yababwiye ko ikibazo cy’agahimbazamusyi kakiri gato ku bakinnyi nk’uko babigaragaje, kigiye kwigwaho kandi kizabonerwa igisubizo cyiza mu gihe cya vuba.

Abakinnyi babwiwe ko agahimbazamusyi Kangana na 3,000,000 Frw k’imikino ibiri Amavubi yatsinze [Liberia na Cap-Vert], yamaze kugera kuri za konti zabo. Minisitiri yabibukije ko igihugu kibashyigikiye kuri buri kimwe.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga mu Ugushyingo 2026 ubwo ruzaba rugiye gukina na Mali i Bamako muri icyo gihugu.
1791049827850.png

1791049865608.png
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom