Hari ukuntu umugore ukiri iwabo(simbita abakobwa kuko ukurikije aho ibihe bigeze,ubukobwa bwo bamaze kubwamburirwa mu mageto); usanga ku karo ubuzima bwanze, agahitamo kujya gushakishiriza mu mijyi.
Hari ukuntu usanga abandi bagize amahirwe yo kwiga, bajya gushakisha akazi ko mu biro.
Yewe hari n'abandi zereye, bajya kwiga za kaminuza, abo ni bo mperaho uyu munsi.
Hatitawe ku kuba iwabo bishoboye, abenshi muri bo, niba atari bose, bitewe n'aho bakomoka n'ubuzima baba babamo, benshi bahita babona abagabo biha inshingano zo kubitaho mu gihe bari ku ntebe y'ishuri,
Hari abo birangira bakomezanyije, abandi ubuzima bugahinduka.
Guhinduka kwabwo siukundi, kuko kuba bavuye mu mubare w'abari ku ntebe y'ishuri, baba bagomba gushaka ababafasha ubuzima bwo mu mujyi kugira ngo bajyane n'urwego bariho.
Ni ho uzasanga benshi babaga iwabo cyangwa mu miryango, bafata umwanzuro wo kwikodeshereza, abandi bakabeshya ko babonye akazi aho gutaha bitazaborohera.
Ibikurikiraho ni byinshi simbirondora, kuko haba inzu, kubaho ubuzima bwose baba bateze amakiriro ku bagabo bagomba kubamenyera buri kimwe.
Abandi ntibanyurwa, n'iyo yaboneka ugomba kumumenyera byose, irari n'umururumba ntibituma batuza.
Abo ni bo babyeyi b'ejo hazaza.