Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwirukanye umuyobozi w’ishuri iibanza rya Gashirabwoba ryo mu murenge wa Bushenge, kubera kwicisha inzara abanyeshuri, kuko batatekewe mu minsi yose bakozemo ikizamini cy’igihembwe, kandi mu bubiko harimo ibiribwa.
Iki cyemezo cyafashwe na komite nyobozi y’akarere ka Nyamasheke nk’uko tubikesha ibaruwa yirukana uyu muyobozi w’ishuri yashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere, Mupenzi Narcisse.
Uyu muyobozi w’ishuri witwa Harerimana Marc, yirukanywe kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2026, nyuma y'uko hateranye inama ya komite nyobozi y’akarere yabaye ku ya 10 Kamena 2026.