Waba uzi uko Charles Taylor byamigendekeye!!!

Waba uzi uko Charles Taylor byamigendekeye!!!

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,227
Reaction score
5,975
Charles Taylor,
Mu myaka ya za 90 ishyira 2000, yari Perezida wa Liberia.
Ni umwe mu ba perezida b'abanyafrika bari bararwaje umutwe Leta Zunze ibumwe za America.
Uyu muperezida,yashinjwaga gutera inkunga inyeshyamba zo muri Sierra Leone n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Taylor, abazungu bamaze kugerageza inzira zose zishoboka akabananira, bakoresheje umugore witwa Alicia.
Yagiye muri Liberia nk'ukorera umuryango utegamiye kuri leta.
Yari umugore uteye neza,wahitaga abagabo bose bagahindukira.
Byaje kurangira acengeye mu bantu ba hafi y'ibukuru, ku buryo yabashije kwitabira bimwe mu birori byateguwe na perezidanse.
Rimwe rero,dore ko yari umugore wambara akaberwa, perezida azamurabukwe, abona ntiyamusiga amahoro.
Byaje kurangira amuterese,barakundana, kugera n'aho amugira umugore.
Byaje kurangira agiye amusaka,ku buryo amakuru yose yerekeye intwaro,amabuye y'agaciro yacuruzwaga na perezida n'abambaro be, amabanga yose bari barabuze, Alicia ayahaye CIA.
Yakundaga kubaza utubazo twinshi,rimwe abarinzi b'umugabo we batangira kumukeka amababa.
Muri Amerika baje kumenya ko ba bagabo barinda perezida bamushaka,bamusaba gukora uko ashoboye akava mu gihugu.
Ni ko yaje gutoroka,akimara kuva mi gihugu, perezida ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombo. Yaje gutorokera muri Sierra Leone ubwo igihugu cyarimo imyivumbagatanyo.
Nyuma yo kugera ku butegetsi, Madam Sirleaf yasabye UN kumuta muri yombi, byaje gutuma agezwa imbere y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha akatirwa igifungo cy'imyaka 50
 
Back
Top Bottom