Uruhande rwa Vestine rwaciwe amande mu rubanza yarezwemo n'umugabo we

Uruhande rwa Vestine rwaciwe amande mu rubanza yarezwemo n'umugabo we

Mutegarugori

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
82
Reaction score
0
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine nyuma y’uko umwunganizi wa Ishimwe atashyize muri ‘système’ inyandiko y'ivuka y’umwana.

Urukiko kandi rwaciye amande ya 200.000 Frw uruhande rwa Ishimwe ku mpamvu z’uko ibyo rwakoze bifatwa nko gutinza urubanza kuko iyo nyandiko yagombaga kuba ihari kugira ngo umwana wasabiwe gupimishwa DNA bibanze bigaragare ko ariho. Urubanza rwimuriwe ku wa 21 Ukwakira 2026, saa Tanu za mugitondo.
 
Back
Top Bottom