Umugabo yishwe n'icyuma yatewe n'umukunzi we

Umugabo yishwe n'icyuma yatewe n'umukunzi we

UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
149
Reaction score
1
Nyaruguru: Umukobwa witwa Claudine bahimba Duduri yateye icyuma umukunzi we ahita apfa.

Mbonyingabo Etienne w’imyaka 20 y’amavuko, yishwe atewe icyuma n’uwari umukunzi we Claudine bahimba Duduri bakaba bari bafitanye umwana w’amezi 10.

Gitifu w’Umurenge wa Ngera Rudasingwa Aphrodis yemeje iyi nkuru, avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Runyami, Akagari ka Murama, Umurenge wa Ngera.

Gitifu Rudasingwa yavuze ko ababonye aho Claudine yateye icyuma Mbonyingabo Etienne bavuga ko babanje gutongana umukobwa ahita amutera icyuma, undi ava amaraso menshi ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Ngera, kugira ngo yitabweho n''abaganga
Abaforomo babonye batamuvura bamwohereza kubitaro by'Akarere bya Munini ari naho nyakwigendera yapfiriye akihagera.
 
Back
Top Bottom