Uganda: Ubwami bwa Tooro bwimitse umwami mushya

Uganda: Ubwami bwa Tooro bwimitse umwami mushya

UWIMBABAZI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
122
Reaction score
2
Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

Kijanangoma w’imyaka 56, wari usanzwe ari mubyara wa Oyo Nyimba, yahawe izina ry’ubwami rya Edward Rukidi Nyabongo I mu muhango wabereye i Fort Portal ku wa 29 Nzeri 2026. Yatoranyijwe n’akanama k’abantu 21 bo mu muryango wa cyami wa Babiito.

Uyu muhango waranzwe n’imigenzo gakondo irimo kubaga ikimasa no kumena amaraso y’inkoko, mu gihe Nyabongo I yanagenze n’amaguru hagati ya saa sita z’ijoro na saa cyenda z’ijoro yerekeza ku Ngoro ya Karuziika, aho yanakoze umuhango w’urugamba rwo guhatanira ikamba.

Kijanangoma yabanje kumenyekana cyane nk’umunyamakuru muri Uganda Broadcasting Corporation, UBC. Abahoze bakorana na we bamugaragaza nk’umuntu wicisha bugufi kandi worohera abandi.

Yanakoze kuri Televiziyo Rwanda asoma amakuru mu ishami ry’icyongereza.
 

Attachments

  • HTYDry3XMAEnSTy.jpg
    HTYDry3XMAEnSTy.jpg
    366.5 KB · Views: 1
Back
Top Bottom