Ubworozi buhagaze bute muri Nyagatare?

Ubworozi buhagaze bute muri Nyagatare?

UMUKANDANZUGI

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
78
Reaction score
0
Akarere ka Nyagatare ni ko kabarizwamo inka nyinshi mu Rwanda, kakagira n’inzuri n’imirambi myinshi ibereye ubworozi. Kuri ubu habarurwa inka zirenga ibihumbi 215, ariko umusaruro w’amata uracyari hasi kuko izitanga umukamo ari hafi 30% gusa.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, aherutse kugaragaza ko muri aka Karere habarurwa inzuri 5.287, ziri ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 68. Hari kandi amakusanyirizo y’amata 15 n’ibyuzi bihangano 27 bikora neza.

Imibare yavuye muri gahunda yo gukingira inka yabaye mu mpera za Nyakanga igaragaza ko Nyagatare ifite inka zigera ku bihumbi 215, nyinshi muri zo zibarizwa mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga.

Icyakora, Kakooza avuga ko ikibazo gikomeye kiri ku musaruro.

Ati “Nubwo dufite inka ibihumbi 215, izitanga umukamo ni 30% gusa. Icyo bivuze ni uko umworozi wacu ahomba, kuko amafaranga akuramo ntabwo abasha gutunga urwuri rwe. Usanga bakura amafaranga ahandi kugira ngo babashe gutunga izo nzuri zabo.”

Umukamo wa litiro imwe cyangwa ebyiri.....

Umusaruro w’amata uracyari hasi mu bice byinshi bya Nyagatare, aho hari inka zikamwa litiro imwe cyangwa ebyiri ku munsi.

Kakooza yavuze ko inka zigaragaza umusaruro mwiza ahanini ari izororerwa mu biraro, atanga urugero rw’izo mu Murenge wa Karama.

Mu mbogamizi zigaragazwa n’aborozi harimo igiciro cy’amata, aho litiro igurwa hafi 400 Frw, amafaranga bavuga ko adahagije ugereranyije n’ikiguzi cy’ubworozi.

Indi mbogamizi ni uko ubwoko bw’inka nyinshi ziri muri aka Karere butaramenyekana neza.

Kakooza ati “Ubu 6% by’inka dufite turazizi, izigera kuri 16% ni inka Nyarwanda, 77% zo ntabwo tuzizi.”

Akarere kandi kagaragaza ko hakiri ikibazo cy’imyumvire kuri bamwe mu borozi bagikunda korora inka gakondo kurusha iz’umukamo, hakiyongeraho ibiryo by’amatungo bihenze.

Ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi mu nzuri na cyo kiracyari inzitizi.
 
Back
Top Bottom