Tariki ya 14-16 Ugushyingo 2026 hazaba amatora muri

Tariki ya 14-16 Ugushyingo 2026 hazaba amatora muri

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
158
Reaction score
0
U Rwanda narwo rwatanze umukandida wo kuyobora uyu muryango.

Hari n'ibindi bihugu byatanze abakandida babo.

Gusa ndashaka kuvuga ku Rwanda na RDC.

RDC ivuga ko igomba kuyobora uyu muryango ishingiye ku mpamvu 3.

Kuba RDC nibura 95 % by 'abaturage biki gihugu bakoresha Igifaransa.

Kuba RDC imaze igihe muri uyu muryango.

Kuba RDC ishinja u Rwanda gutera RDC.

U Rwanda ruvuga ko rukwiye kongera kuyobora uyu muryango kubera impamvu 1.

Kuba umukandida warwo amaze manda 2 kandi yarakoze neza.

RDC ivuga ko nitayobora uyu muryango ukongera kuyoborwa n'u Rwanda izawuvamo.

Ubundi kuki RDC atariyo yagakwiye kuyobora uyu muryango?

RDC ifite abaturage million 120 muribo million 100 zivuga Igifaransa.

OIF ifite abaturage million 350 bavuga Igifaransa.

RDC uyu muryango yawugiyemo mbere y'u Rwanda.

Ubigereranyije n'u Rwanda

U Rwanda rufite abaturage bagera hafi kuri million 14(ibarura rya 2022)

Nibura 1'4 % nibo bakoresha Igifaransa

U Rwanda rwagiye muri OIF

Kuri RDC mu mashuli biga mu gifaransa.

Ku RWANDA mu mashuli biga mu Cyongereza.

Kuri RDC inyandiko nyinshi z'ubutegetsi zandikwa mu gifaransa.

Ku RWANDA inyandiko nyinshi z'ubutegetsi zandikwa mu Cyongereza.

Biramutse ari uguteza imbere ururimi rw'Igifaransa RDC ntiyagakwiye kuba ariyo iyobora OIF?

Cyangwa se OIF ikoreshwa nk'intwaro ya politike?

Source: @MugishaHV
 
Back
Top Bottom