Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasezeye bwa nyuma kuri Senateri Mukabalisa Donatille witabye Imana tariki ya 30 Nyakanga 2026, azize uburwayi.
Umuhango wo kumusezera wabereye mu ngoro y’Inteko kuri uyu wa 7 Kanama, witabirwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, umuryango we, abavandimwe n’inshuti.
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame busezera kuri Mukabalisa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo.
Perezida Kagame yagaragaje ko Mukabalisa yarangwaga n’indangagaciro zabaye umusingi w’iterambere ry’u Rwanda zirimo ubunyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano kandi mu bwitange.
Ati “Ibyo byaterwaga n’uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye. Uwo mutima wo kwitangira abandi ni wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n’abo bakoranye, anagirirwa icyizere kenshi. Igihugu kimushimira ubwo bwitange.”