Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa MONUSCO

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa MONUSCO

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,380
Reaction score
5,975
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, mu biro bye yakiriye James Swan, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye akaba anayobora ubutumwa bw’uwo muryango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Umukuru w’igihugu kandi yakiriye Huang Xia, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku kureba uko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakemurwa ahereye mu mizi ndetse n’ingaruka afite ku mutekano w’u Rwanda.

James Swan uyobora MONUSCO akagira icyicaro i Kinshasa amaze igihe mu ngendo zazengurutse ibihugu birimo u Rwanda, Uganda n’u Burundi ari kumwe n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari.

Izi ngendo MONUSCO izisobanura nk’izigamije gusobanura inshingano zayo ndetse n’uruhare rwayo mu gushyigikira amahoro mu Karere

1788414045595.png

1788414071820.png
 
Back
Top Bottom