Nyamagabe: Visi Meya yafunguwe by’agateganyo

Nyamagabe: Visi Meya yafunguwe by’agateganyo

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,288
Reaction score
5,975
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes, yafunguwe by’agateganyo mu gihe agikurikiranywe n’Ubushinjacyaha.

Umunyamategeko wa Uwamariya, Me Kagamba Christophe, yatangarije IGIHE ko umukiliya we yafunguwe by’agateganyo tariki ya 4 Kanama 2026.

Visi Meya Uwimariya yasubukuye akazi, nk’uko amakuru ava ku biro by’Akarere ka Nyamagabe yabyemeje kuri uyu wa 6 Kanama.

Uwamariya yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 29 Nyakanga 2026, akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

Icyaha Uwamariya akurikiranyweho gikomoka kuri dosiye y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, wafunzwe tariki ya 24 Nyakanga 2026, aregwa guhohotera umugore uri mu bayobozi b’utugari muri Musebeya.
1786039974784.png
 
Back
Top Bottom