NGO NONEHO ABAYOHOVA IBYO GUTERWA AMARASO BIRASHOBOKA

NGO NONEHO ABAYOHOVA IBYO GUTERWA AMARASO BIRASHOBOKA

UWIMBABAZI

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
82
Reaction score
1
Inteko nyobozi y’itorero ry’abahamya ba Yehova yatangaje ko abayoboke baryo bafite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo cyo kuvomwamo amaraso no kuyasubizwamo mu rwego rw’ubuvuzi.

Ubu butumwa bwatanzwe na Gerrit Lösch uri mu bagize iyi nteko, ku wa 20 Werurwe 2026 ubwo yatangazaga raporo ya 2026 y’ibikorwa bitandukanye by’iri torero.

Lösch yatangaje ko mu gufata ibyemezo bijyanye n’amaraso, abahamya ba Yehova bagiye bayoborwa n’amategeko ya Mose yanditswe mu gitabo cy’Abalewi 17:13 ariko ko iri tegeko ritakiri ngombwa ku bakirisitu b’iki gihe kuko batakigengwa n’amategeko ya Mose.

Muri iki gitabo handitse hati "Kandi umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhogo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu."

Iri torero ryagaragaje ko nk’uko wabisobanuye mu igazeti y’umunara w’umurinzi yo ku wa 15 Ukwakira 2000, umukirisistu agomba kwifatira icyemezo ku bijyanye n’uko amaraso ye azakoreshwa mu bijyanye n’ubuvuzi.

Riti "Umukirisitu wese agomba kwifatira icyemezo ku bijyanye n’uko amaraso ye akoreshwa mu buvuzi n’igihe cyo kubagwa. Ibi birimo kwemera ko amaraso ye yakurwa mu mubiri, akabikwa, hanyuma akazayasubizwa."

Itorero ry’abahamya ba Yehova ryasobanuye ko ntacyo Bibiliya ivuga ku ikoreshwa ry’amaraso y’umuntu mu buvuzi, bityo ko ari yo mpamvu umukirisitu afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo ku buryo amaraso ye akoreshwa.
 
Back
Top Bottom