Liban yakuyeho burundu igihano cy’urupfu

Liban yakuyeho burundu igihano cy’urupfu

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,280
Reaction score
5,975
Inteko ishinga amategeko ya Liban, yatoye itegeko rikuraho igihano cy’urupfu, bituma iki gihugu kiba icya mbere mu Burasirazuba bwo hagati giteye iyi ntambwe.

Iri tegeko ryatowe ku wa 11 Kanama 2026. Minisitiri w’ubutabera wa Liban, Adel Nassar, yavuze ko iki cyemezo ari “amateka akomeye” mu rwego rw’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.

Liban yari imaze igihe kirekire idashyira mu bikorwa iki gihano, kuko guhera mu 2004 nta muntu wigeze yicwa n’ubutegetsi hashingiwe ku gihano cy’urupfu.

Gukuraho burundu iki gihano byemejwe n’abagize inteko ishinga amategeko, bikaba icyemezo gikomeye mu karere, aho igihano cy’urupfu kigikoreshwa mu bihugu bitandukanye.

Minisitiri Adel Nassar ni umwe mu bayobozi bashimye iki cyemezo, ashimangira ko ari intambwe ikomeye Liban iteye mu kuvugurura urwego rw’ubutabera.
1786529735736.png
 
Back
Top Bottom