Kuri uyu wa 15 Kamena 2026, Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko atiteguye kuburana urubanza mu mizi kuko hari impamvu enye zirimo no kutabasha guhura n’abo bareganwa ngo ategure neza urubanza, Ubushinjacyaha buvuga ko ari ubutesi.
Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.