Imyigaragambyo muri Korea y'epfo

Marinne

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
84
Reaction score
0
Abaturage b'i Seoul muri Koreya y’Epfo batangiye imyigaragambyo, aho abaturage bamaganye ko igihugu cyabo cyakwifatanya n’ibikorwa bya gisirikare biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu huhora wa Hormuz.

Abigaragambyaga banyuze imbere ya Ambasade ya Amerika, baririmba bati “Ntidushobora kohereza urubyiruko rwacu mu nyanja y’urupfu!”, banitwaje ibyapa birwanya ko Koreya y’Epfo yagira uruhare mu byo bise intambara y’ubushotoranyi.

Ibi bibaye mu gihe Amerika ikomeje gushyira igitutu kuri Seoul ngo igire uruhare muri ibyo bikorwa, Koreya y’Epfo yohereje itsinda rishinzwe gusuzuma no gukusanya amakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kugira ngo risuzume uko ibintu bimeze mu Muhora wa Hormuz.
 

Attachments

  • Seoul.mp4
    3.5 MB
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…