Imbaraga M23 ifite,izikura he?

Imbaraga M23 ifite,izikura he?

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,487
Reaction score
1,451
Nyuma y'imirwano imaze iminsi i Walikale,muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,umutwe wa M23 umaze kwibikaho ibice bya Ihula na Kishali.

Ni gacye cyane uzumva M23 yasubijwe inyuma, yafashe uduce ikatwamburwa. Wakwibaza,abari ku rugamba bahanganye na yo,niba babona ko nta bushobozi bafite bwo kuyihangara,bararwanira iki?
None se,ko kenshi byagiye bivugwa,ndetse n'ubuyobozi bwa Monusco bukitangariza ko nta bushobozi bufite bwo guhangana na M23,

Bikavugwa ko atari inyeshyamba nk'uko byitwa,ahubwo ari umutwe ufite ubushobozi n'ubumenyi bya gisirikare bihambaye, ingabo za leta,zongererwa ubushobozi,zisurwa zikagaragaza ko zitapfa kuyigerereza,

Ubushobozi ifite, buva he?
 
Back
Top Bottom