Hakajijwe ubugenzuzi ku basubiramo ibizamini bya Leta

Hakajijwe ubugenzuzi ku basubiramo ibizamini bya Leta

MBOKA NA BISO

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
654
Reaction score
788
Minisiteri y’uburezi yavuze ko mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo , Minisiteri yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Nzeri 2026, nibwo ibizamini byatangiye gusubirwamo, hakorwa ikizamini cy’imibare n’ikinyarwanda.

Akarere ka Kirehe niko gafite abanyeshuri benshi abanyeshuri bari gusubiramo ikizamini aho barenga 4000.

Mu rwego rwo gukaza ubugenzuzi ku bizamini, nta mwarimu wigeze guhagararira ikizamini yongeye kugaragara ku hantu hakorewe ikizamini.

RBA yavuze ko uwari ukuriye ahantu hamwe mu hakorewe ibizamini mu karere ka Kirehe, yaje aturutse mu karere ka Rulindo mu rwego rwo kwirinda ko abana bakongera gukopera cyangwa gukopezwa.

Usibye ibyo, abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri NESA, abashinzwe umutekano n'abandi bashinzwe uburezi, bagenzuraga imikorere y'ikizamini cyakorwaga.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y'uburezi, Hashakineza Jean Claude, yabwiye RBA ko hafashwe ingamba zitandukanye zizatuma amakosa yakozwe atongera kuba.

Ati" Twongereyemo imbaraga aho bibaye ngombwa, twahinduraga abagenzuraga uko ikizamini gikorwa kandi twakoranye n'inzego zose kugira ngo tumenye ko nta mwana wagize ikibazo cyangwa nta bundi buryo abana bashobora gukopera."
 
Back
Top Bottom