VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,487
- 1,451
Abakoresha amagare bo mu karere ka BURERA, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba Polisi y’u Rwanda ibahuhisha mu gipimo ikabarenganya ngo basinze kandi nyamara ntacyo banyoye.
Umuvugizi wa mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police Ngirabakunzi Ignace avuga ko igipimp gifata umuntu wanyoye bityo ngo ntawe kirenganya.
Abaturage biyemerera ko bakoresha zimwe mu nzoga z'inkorano, bo bahamya ko nta bukana zifite, kuko ngo ntabwo benshi mu bakora ako kazi, kubera uburemere bw'imizigo basunika, batashobora gukora ako kazi batanyoye;
Bagaragaza ko uwo basanganye igipimo cya Alcool cya 0.8 mu mubiri, acibwa amande y'ibihumbi 11 by'amanyarwanda, abayabuze ubu bakaba bafunze.
Uyu muvugizi wa Polisi kandi, yatangaje ko igipimo kitareba ubwoko bw'ikinyobwa, ahubwo kireba ingano y'alcool iri mu mubiri, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukangurira abatwara ibinyabiziga bitandukanye, kwirinda gukoresha ibisindisha, kuko impanuka nyinshi ziba, mu batwara amagare, bigaragara ko baba banyoye ibisindisha.