UWIMBABAZI
Member
- Mar 18, 2026
- 82
- 1
Emma Claudine ni Umuvugizi wa City of Kigali, nk’ uko Yolande Makolo ari umuvugizi wa Guverinoma y' Rwanda. Ubutumwa batanga buba busobanura ibyemezo byafashwe n’ inzego bakorera mu myanya bashyizwemo n’ ubuyobozi bw’ izo nzego.
Iyo ibyo byemezo bibangamye, ntabwo bibazwa cyangwa ngo byitirirwe umuvugizi. Ubuyobozi bw’ urwego ni bwo buba bwabifashe, na ho umuvugizi we aba ari intumwa.
Bityo mu kubiganiraho, guhoza umuvugizi mu majwi bijya gusa nko kumwibasira, ni ukumurenganya!
Gusa na none, mbaye ndi umujyi wa Kigali, aho gufunga Inkundamahoro mba narafunze nyirayo utarakoze ibyo yategetswe gukora byerekeye isuku y’inzu ye.
Usibye ko no gufunga nyirayo na byo kuri njye atari wo muti mwiza. Ahubwo namuca amande akwiye (amafaranga), bituma ubutaha yakwirinda icyo gihombo, ndetse n’ abandi bakareberaho.
Kutamufunga ni byo byamuha umwanya wo guhita ajya mu kazi ko gusukura vuba na bwangu umwanda yari yarirengagije.
Ni uko mbyumva