Abatubuzi i Gicumbi bararikoze!!!

Abatubuzi i Gicumbi bararikoze!!!

Joined
Mar 18, 2026
Posts
66
Reaction score
0
Abajura bivugwa ko bakoresheje amayeri n'imyuka y'abadayimoni batuburiye umucuruzi Smartphone zifite agaciro karenga ibihumbi 750 by'amafaranga y'u Rwanda bamusigira igikapu kiriho ingufuri ikinga urugi imbere kirimo ibipapuro n'icupa ry'amazi.

Ibi byabereye muri Gare ya Gicumbi mu muryango wa 27 mu masaha ya saa tanu z'amanywa, aho bivugwa ko abantu batatu bari bafite gahunda yo gutubura,babiri muri bo binjiye muri uyu muryango ucuruza amatelephone n'ibindi byuma by'ikoranabuhanga undi agasigara hanze ariko abicungira hafi bageramo bakaka amatelephone nk'abagiye kuyagura ariko ibyakurikiyeho umucuruzi ntiyabimenya bahise bayapakira mu gikapu bakunze kwita nzaruhahira kimwe binjiranye bagisigaho barisohokera; umucuruzi yagaruye ubwenge no kumenya ko bamwibye basohotse Gare bagiye.
 
Back
Top Bottom