Abatarifotoje ngo babone indangamuntu koranabuhanga, ntibihebe

Abatarifotoje ngo babone indangamuntu koranabuhanga, ntibihebe

Mutegarugori

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
68
Reaction score
0
Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

Iyi gahunda yatangijewe na Leta y’u Rwanda igamije kuvugurura umutekano w’amakuru y’abaturajye, kwihutisha serivisi ndetse no gutuma umuturage agenzura akanemeza uwemerewe kubona amakuru ye bwite.

Kuva iyi gahunda yatangizwa mu gihugu hose, hari bamwe mu baturage kugeza magingo aya bari baracikanywe no kwifotoza ngo bajye muri iyo .

Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho site imwe ya Gikondo aho abacikanwe bose bari i Kigali bashobora kugana kugira ngo bafashwe.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, Umulisa Munyankindi Arcesta yakanguriye abandi bacikanwe kugana amasite azashyirwaho mu gihugu maze abakozi ba NIDA bakabafasha.

Yakomeje avuga ko umuntu aho ari hose mu gihugu yemerewe kujya kuri site imwegereye agafashwa.

Ati " Aho waba utuye hose waba warahavukiye cyangwa utarahavukiye wemerewe kuhibaruriza. Hari n’abandi bavuga ko badafite nimero z’indangamuntu z’ababyeyi ariko ibyo si ikibazo kuko iyo ugeze kuri site abakozi ba NIDA bagufasha kuzibona".
 
Back
Top Bottom