Mu gihe hafashwe icyemezo cyo gukura ku isoko izi nzoga, byaba byiza Leta ikanasuzuma uko abaranguzi bazifite bafashwa kugira ngo batagwa mu gihombo kandi amakosa atari ayabo.
Niba umuntu yarashoye amafaranga menshi arangura ibicuruzwa byari byemewe ku isoko, hanyuma nyuma bikaza gufatirwa icyemezo cyo kubikuraho, ni ngombwa ko harebwa uburyo uburenganzira bwe bwarengerwa.
Urugero, tekereza umuntu washoye miliyoni 20 Frw arangura izi nzoga, hanyuma nyuma agasabwa kuzimena kubera amakosa yakozwe n’uruganda. Byaba bikwiye ko harebwa uburyo igihombo cye cyagabanywa, kuko amakosa yaba ataramuturutseho.