2025 UCI Road World Championships

2025 UCI Road World Championships

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,486
Reaction score
1,451
Harabura iminsi ibiri gusa ngo iyi shampiyona yísi itangire mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka yíri siganwa rizaba ribereye mu Rwanda.

Tuzakomeza kubagezaho isiganwa ryose kuva ritangiye kugera rirangiye.


Hamwe na kilometero hafi 270 na metero zirenga 5.400 zo kuzamuka, Shamiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda, kandi ku nshuro ya mbere muri Afurika, kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri, ishobora kuzaca agahigo k’ikomeye mu mateka y’uyu mukino.

Iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izabera i Kigali, mu Rwanda, byitezwe ko izaba igoye cyane kandi izandikwa mu mateka nk’uko bitangazwa n’urubuga Le Télégramme rwo mu Bufaransa.

Abagabo bazasiganwa ibirometero 15 bazenguruka inshuro 15, bigabanyijemo kuzenguruka Umusozi wa Kigali (5.75km kuri 6.9%, no kuwutambuka kuri 19%) no Kwa Mutwe (400m kuri 11%). Abagore bazazenguruka inshuro cumi n’imwe.

1. Colnago V5Rs
Ni igare rimwe gusa ku isi, rifitwe na Tadej Pogačar. Iri gare, rifite agaciro ka Milioni 57 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ni igare ryakozwe kuri commande, si igare riri ku isoko ku buryo urishaka wese yarigura.
1758296206243.png





2. S-works shiv tt 2025

Ni ryo gare rya Remco Evenepoel, ubu riri i Kigali. Rifite agaciro ka Milioni 43 z'amafaranga y'u Rwanda.
Kimwe n'igare rikoreshwa na Tadej Pogačar, iri gare na ryo ryakozwe ari Commande, si igare wasanga ku isoko.
1758295698009.png





Umunya-Slovenia Tadej Pogacar usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare yageze i Kigali.
1758265629297.png


1758264960225.png


1758207660520.png


1758213110330.png





IMIHANDA IZAKORESHWA

1758212710656.png


1758212775148.png


1758212805384.png


1758212851554.png





Umujyi wa Kigali kandi uramenyesha bose ko mu gihe cy'iri siganwa, abakoresha bisi bazajya bishyura igiciro cy’urugendo rwose kuko ibyapa baviraho byahindutse.
 
Back
Top Bottom