Uko muri dossier ye hajemo icuruzwa ry'abantu

Marinne

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
95
Reaction score
0
Urugendo Ishimwe Vestine yakoreye muri Canada mu mpera za 2025, aho yari yajyanye na Kamikazi Dorcas mu bitaramo byari bihagarariwe na Murindahabi Iréné wari umujyanama we, rwaje kubyara dosiye y’amakimbirane yageze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, no mu Bushinjacyaha, irimo ibirego by’icuruzwa ry’abantu, guta urugo n’ubuhemu.

Iyo dosiye yaje gufungwa by’agateganyo n’ubushinjacyaha ku wa 28 Nyakanga 2026, nyuma yo gusanga ku byaha by’ingenzi byaregwaga, ibimenyetso n’ibigize icyaha bituzuye.

By’umwihariko, ku cyaha cyo guta urugo cyaregwaga Vestine, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umugabo we, Idrissa Ouedraogo, yari azi aho agiye, yamuherekeje kandi nyuma amuha n’uruhushya rwanditse rwo kuguma muri Canada.

Dosiye igaragaza ariko urugendo rurerure rw’amakimbirane: kuva ku masezerano y’ibitaramo byo muri Canada, ikibazo cyo kumenya niba Vestine yari kugaruka mu Rwanda, amakimbirane ye n’umugabo, ibaruwa yamwemereye kuguma muri Canada ikaza gukurikirwa n’indi imusaba kugaruka, kugeza ku kirego cyagejejwe muri RIB.

Ikirego cyatangiriye ku mugabo wa Vestine

Ku wa 4 Ukuboza 2025, Me Mutabazi R. Innocent na Me Mutiganda Daniel bagejeje ikirego muri RIB mu izina rya Idrissa Ouedraogo, umugabo wa Ishimwe Vestine.

Basabaga ko hakorwa iperereza kuri Murindahabi Irene ku byaha birimo icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guta urugo, gusebanya mu ruhame n’ubuhemu.

Kuki Murindahabi yashinjwaga ‘icuruzwa ry’abantu’?

Mu buryo bw’umwihariko, abaregaga Murindahabi bavugaga ko kuba yarajyanye Vestine muri Canada nk’umuhanzi, nyuma agasigara muri icyo gihugu, byagombaga gukorwaho iperereza harebwa niba nta cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi cyabaye.

Mu nyandiko y’Ubushinjacyaha, Murindahabi yari yashyizwe kuri dosiye nk’ukekwaho icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, ubuhemu no kugira uruhare mu cyaha cyo guta urugo.

Abarega bashingiraga cyane ku kuba ari Murindahabi wari mu masezerano ajyanye n’ibitaramo ndetse ari mu bari bajyanye Vestine na Dorcas muri Canada.

Bongeragaho ko kuba Idrissa yarandikiye Murindahabi amuha uburenganzira bwo gusiga Vestine muri Canada byagaragazaga uruhare yari afite mu byemezo by’urugendo.

Mu nyandikomvugo ye, Murindahabi yavuze ko urugendo rwari urw’akazi kandi rushingiye ku masezerano y’ibitaramo, ko atigeze yivanga mu bibazo by’urugo rwa Vestine n’umugabo we kandi ko icyemezo cya Vestine cyo kuguma muri Canada kitari icye.

Yavuze ko ikibazo cyabaye hagati ye na Hitayezu cyari icyo kutubahiriza amasezerano y’ibitaramo, atari ibikorwa byo gucuruza umuntu.

Iperereza ntiryigeze ribona ibikorwa bihagije byashingirwaho hemezwa ko Murindahabi yari yajyanye Vestine muri Canada agamije kumucuruza cyangwa kumushakiramo inyungu mu buryo bugize icyo cyaha.

Ku wa 18 Werurwe 2026, Me Mutabazi R. Innocent yandikiye RIB mu izina rya Idrissa Ouedraogo, amumenyesha ko umukiliya we “nta nyungu agifite mu gukurikirana ikirego cye”, asaba ko bareka kugikurikirana.

Raporo ya RIB yo ku wa 2 Kamena 2026 igaragaza ko nyuma yo kumva impande zitandukanye no gukusanya ibimenyetso, dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo bufate umwanzuro.

Ku wa 28 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Kicukiro bwafashe icyemezo cyo gufunga dosiye by’agateganyo, bushingiye ku kuba ibigize ibyaha byaregwaga bitari byuzuye.

Ku cyaha cyo guta urugo cyaregwaga Ishimwe Vestine, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso byagaragazaga ko ubwo yajyaga muri Canada, umugabo we yari azi aho yari agiye.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…