U Rwanda rwanenze MONUSCO yohereje abantu 81 bitwa abahoze muri FDLR, nyamara isuzuma rikagaragaza ko ari abasivili b’abanye-Congo.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko 69 muri bo bemeye ko biyitiriye FDLR bashaka amahirwe ahabwa abahoze ari abarwanyi bagejejwe mu kigo cya Mutobo, asaba MONUSCO kurushaho gushishoza no kurangwa n’ubunyamwuga.