Ni bande bafata ibyemezo?

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,487
Reaction score
1,465
Kenshi mu gihugu hagiye humvikana ihindagurika ry'ibyemezo biba byafashwe n'abakuriye inzego runaka.

Na none,ugasanga iyo ibyo byemezo bifashwe,hari ababa bashoyemo akayabo,akenshi ugasanga bibangamira imikorere yabo cyangwa bikabata mu bihombo.
Inganda zikora amashashi,zigeze guhomba kubera imyanzuro nk'iyo.

Mu burezi,ni uko bimeze.
Mu buvuzi, ni ko biri.
Ejobundi aha, byageze kuri kasike(Casque/Helmet)za moto.

Uyu munsi na none,hagarutse uruganda rw'amashashi,yitwa ko atangiza ibidukikije.
Wakwibaza, abambuwe impushya cyera,nta bushobozi bari bafite bwakora nk'ibi cyangwa ibindi byapfunyikwamo?

Ikibazo cyo kwibaza,iyo umushoramari ahawe uruhushya rwo gukora,nyuma akarwamburwa, ajyana iyihe shusho ku ishoramari ryo mu Rwanda?
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…