Umushinga wo kubaka isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga mu mujyi wa Kigali uzatwara arenga miliyoni 53,4$ ni ukuvuga aranga miliyari 77,2 Frw. Iryo soko rizubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, ku buso bungana na hegitare 10,8. Gutanga ingurane ku hazubakwa icyo gikorwaremezo, byarangiye ku rwego rwa 99%.